Usanase Bahavu Jannet ari mu bakinnyi ba filime bigaragaje cyane kuva mu myaka 10 ishize, ndetse ubumenyi yavomye muri Cinema yatangiye kububyaza umusaruro atangira gutoza abakiri bato mu rwego rwo gushyira itafari rye kuri uyu mwuga, ndetse aritegura gushyira ku isoko abarenga 190 basoje amasomo ya Cinema.
Arazwi cyane muri filime
zitandukanye ariko benshi bamwibuka cyane binyuze muri filime ‘City Maid’ aho
yakinaga yitwa ‘Diane’-Ariko kandi muri iki gihe azwi binyuze muri filime y’uruhererekane
‘Impanga’ ahuriramo n’abandi bakinnyi.
Binyuze muri Sosiyete ‘BahAfrica
Entertainment’ yashinze, aranitegura gushyira ku isoko igice cya kabiri cya
filime ‘Bad Choice’ irimo abakinnyi bakomeye nka ‘Fabiola’ wamamaye muri filime
‘Amarira y’urukundo’, ‘Nick wamamaye muri ‘City Maid’, Gakwaya Clestin wamamaye
nka Nkaka n’abandi banyuranye.
Ni mu birori yateguye
bizaba ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 kuri Canal Olympia mu
Mujyi wa Kigali. Yabihuje no kuzatanga ‘Certicifate’ ku banyeshuri 196
baherutse gusoza amasomo ya Cinema yabahaye mu gihe cy’amezi umunani.
Uyu mugore amaze imyaka
itatu arushinze na Ndayirukiriye Fleury. Ni imyaka yabaye idasanzwe kuri we kuko ari bwo yakajije umurego muri Cinema, kugeza ubwo ubu abitse mu kabati
ibikombe bine acyesha kuba yarahize bagenzi be mu gukora no gutunganya filime.
Yirukanwe
muri Korali kubera filime
Bahavu yasobanuye
ko kuva mu 2015 yagerageje kwinjira muri Cinema, ndetse bwa mbere abona filime
yo gukinamo yitwa 'Umuziranenge' ya Dusingizimana Israel. Ni filime avuga ko
yagiye hanze, ariko ntiyamenyekana cyane, ngo igere ku rwego nk'urwo yashakaga,
kuko yumvaga ashaka ko impano ye igaragara mu gihe gito.
Ariko kandi avuga ko iyi filime ayifiteho urwibutso rubi, kuko ubuyobozi bwa korali bwamwirukanye, buvuga ko adashobora kuririmba muri korali ngo anakine filime. Ati "Banyirukanye muri korali kubera gukina filime. Perezida wa Korali yaranganirije ambwira ko bidashoboka."
Bahavu yibuka ko ubwo
bamurikaga ku mugaragaro iyi filime mu muhango wabereye kuri Hill Top, yatumiye
abaririmbyi bagenzi be kugira ngo barebe uko yakinnye, ariko ni bo bahindukiye
bajya kumurega. Ati "Baje kundeba batashye bagenda bavuga ngo uriya
ntibizakunda."
Uyu mugore yavuze ko
ubuyobozi bw'iyi korali, bwamubwiraga ko ibyo akora ari ukurangaza Abakristu,
bityo ko akwiye guhitamo kuguma muri korali cyangwa se gukina filime. Ati
"Naravuze nti 'nanjye ntabwo nemera kuba igisitaza'".
Yavuze ko ubu aho
yinjiriye mu ivugabutumwa atemeranya n'imyumvire ya bamwe ku bijyanye no kuba
hari ibyo umuntu akora bitandukanye n'amahame ya Korali. Ariko, kandi atekereza
ko kiriya gihe yirukanwe muri korali, binatewe n'uko imyumvire mu madini tari
yagahindutse.
Yakiriye
ubuhanuzi ubwo gukorera Imana ubwo hari hanze y’u Rwanda
Mu kiganiro cyihariye na
InyaRwanda, Bahavu yasobanuye ko kwinjira mu ivugabutumwa biruta undi
muhamagaro wose umuntu yatekereza kwinjiramo, kuko bisaba kumvira ijwi ry'Imana,
kwihangana no kugira imbaraga z'umutima, kuko yaba Isi, abadayimoni na Satani bahagurukira
ku kurwanya.
Ati "Ariko iyo
winjiye mu guhamya Yesu Kristo cyane, kuvuga Yesu cyane noneho ugashishikarizwa
no kubibwira abandi, ni ukuvuga ngo byarenze ibikurimo ugiye no kubibwira
abandi, Satani arahagurukura, akoresha impande nyinshi. Rero, navuga ko ntabwo
wakumva ko abantu bose bari bugushyigikire."
Bahavu yavuze ko ataragera ku gutekereza ko igihe kimwe azimikwa akavamo umushumba, kuko umuhamagaro yawiyumvisemo mu buryo bwamutunguye, ari nayo mpamvu atajya atungurwa n'abantu bashidikanya ku ntambwe Imana yamuteresheje. Ati "Hari abavuga ngo ntabwo ari ibyawe."
Uyu mugore yumvikanishije
ko yabanje kugira amajwi y'abahunuzi bamubwiraga gukorera Imana, ariko kandi
yibuka ko ubwo yajyaga kwivuriza muri Kenya yahuye n'umuhanuzi w'umugore wamubwiye
ko Imana yifuza ko ayikorera. Ariko, kandi avuga ko atigeze abyemera icyo gihe,
kuko muri we yumvaga ko uriya mugore 'yavangiwe'.
Bahavu avuga ko ubwo yari
agarutse mu Rwanda, ari kumwe n'umugabo we bibutse ko mu 2016 ubwo bari
batangiye urugendo rwo gukundana, hari umugabo wabwiye Ndayirukiye Fleury
[Umugabo we] ko azashaka umugore ukorera Imana.
Ati "Hari umuhanuzi
wasanze umugabo wanjye aramubwira ati Imana yarambwiye ati uzashaka umugore
w'umukozi w'Imana, kandi amushushanyiriza uko azaba ameze."
Yavuze ko nyuma yo guhura
n'uriya muhanuzi, umugabo we yamubajije niba yiteguye gukorera Imana, undi
amusubiza ko bitazigera bibaho, kuko muri we yari afite inyota yo kwinjira muri
Cinema, ariko kandi igihe cyarageze yumvira Imana.
Bahavu yatangaje ko
filime ya mbere yakinnyemo mu 2015 yatumye yirukanwa muri korali
Bahavu yavuze ko
yashimishijwe no kuba yarabashije kwigisha abarenga 196 amasomo ya Cinema
Bahavu yavuze ko ubwo
muri Kenya yakiriye ubuhanzi bwamusabaga gukorera Imana
Ku wa Gatanu tariki 27
Nzeri 2024, Bahavu azamurika igice cya kabiri cya filime ‘Bad Choice’
Bahavu yatangaje ko
adatungurwa n’abantu bashidikanya ku muhamagaro we
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BAHAVU
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO